Abagabo bane bakekwaho gutera amagerenade mu ntangiriro z’uyu mwaka
mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu berekanwe imbere y’abitabiriye
inama y’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yabaye mu muhezo.
Uko ari bane bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa
byahungabanyije umutekano w’akarere ka Musanze mu iterwa rya za geranadi
zatwaye ubuzima bw’umuntu umwe zinakomeretsa abantu batandatu.
Muri geranadi zatewe hari iyatewe kuwa 27 Mutarama 2014 mu rugo
rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifirida, ihitana
ubuzima bw’umwana ufite umwaka n’igice warerwaga n’uyu muyobozi, ndetse
n’iyatewe kuwa 06 Gashyantare 2014, inyuma gato y’ishuri rya gipolisi
riherereye mu karere ka Musanze yakomerekeje abantu batandatu.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yabwiye itangazamakuru ko abo
bantu batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu bihe
bitandukanye.
Bosenibamwe Aime yagize ati, “ni byo koko abo bantu bakekwaho
uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu Mujyi wa Musanze batawe muri yombi
n’inzego zishinzwe umutekano kandi vuba cyane barahita bashyikirizwa
ubugenzacyaha”
Nubwo itangazamakuru riteretswe abo bagabo cyangwa ngo ribwirwe
amazina yabo, hari amakuru avuga ko umwe muri bo ari Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba
anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, Spt Hitayezu Emmanuel, nyuma
y’iyi nama y’umutekano yabereye mu muhezo, yatangaje ko abo bagabo
bafashwe bakekwaho uruhare mu iterwa rya za gerenadi, bagaragajwe imbere
y’abitabiriye iyi nama, ariko ntiyagira amakuru menshi atangaza kuko
ngo batarashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha za polisi.
Nyuma y’imenyekana ry’aya makuru, umukuru w’intara y’amajyaruguru
arashishikariza abaturage gukomeza kugira ubufatanye n’ubuyobozi
batangira ku gihe amakuru y’ikintu cyose bakeka ko cyabahungabanyiriza
umutekano.




